Iri somo rikwigisha gukora websites mu buryo bwihuse wifashishije Bootstrap.
Nyuma y'iri somo, uraba ubasha gukora websites z'ibigo by'amashuli, NGO, insengero, .....
Website igirwa n'ibice bibiri: Ikigaragarira abayikoresha (Front-end) n'igice kitagaragara (Back-end).
Muri iri somo wigamo gukora igice kigaragarira abakoresha website. Nta bundi bumenyi budasanzwe usabwa kugirango wige iri somo, uretse kuba usanzwe uzi gukoresha computer.
Kuba usanzwe uzi HTML biragufasha kurirangiza mu gihe gito kiri munsi y'icy'abatazi HTML.
Iri somo rigizwe na videos 46 ziri mu Kinyarwanda. Buri video ni ngufi ntirenza iminota 5 kandi iba ifite icyo yibandaho (urugero: navigation menu).
Ibi bigufasha kuba wakongera kureba iyo video gusa ubutaha mu gihe ariyo ukeneye aho kureba videos zose.
Videos zose ni amasaha 3 n'iminota 50 (3h 50 min). Bisobanuye ko, warirangiza mu gihe cy'amasaha nk'icumi (10 h). Ni ukuvuga, iminsi 3 wiga amasaha 3 cg 4 buri munsi.
Ku bundi busobanuro hamagara 0788587689
: +250788587689